Umunyarwandakazi Sonia Rolland Uwitonze wegukanye ikamba rya Miss France mu 2000 yavuze ko nubwo atazi byinshi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryavuzwe mu irushanwa rya Miss Rwanda, yizeye ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo gutanga ubutabera kuri iki cyaha.
Ubwo yasubizaga umunyamakuru wari umubajije ibijyanye n’ihohoterwa rimaze iminsi rivugwa mu irushanwa rya Miss Rwanda, Sonia Rolland yagize ati “Birangoye kugira icyo mbivugaho kuko nta makuru menshi mbifiteho, gusa icyo navuga ni uko bidakwiye ko habaho ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Sinzi icyabaye neza, ariko nzi ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo gutanga ubutabera biramutse byarabayeho.”
Sonia Rolland yibukwa nk’uwari ukuriye akanama nkemurampaka katoye Miss Iradukunda Liliane nka Miss Rwanda mu 2018. Si muri uwo mwaka gusa kuko no mu 2020, uyu mugore yari mu kanama nkemurampaka katoye Nishimwe Naomie.
Reba amafoto ya Miss Rolland Sonia