Umubyeyi w’umunyarwanda ari mu gahinda nyuma yo kubona ibyo umuhungu we w’imyaka 21 akora birimo gusinda , kunywa itabi no gutaha igicuku cyose yurira ibipangu.
Uyu mubyeyi akaba yanditse asaba inama;yagize ati:”mwaramutse, mwe muri abajene byibuze mungire inama , mfite umuhungu w’imyaka 21, ariko simbabeshye aho bigeze noneho aransajije pe. umwana ataha amajoro yasinze, yurira ibipangu mu gicuku agiye mu tubari, iyo ntasanze itabi mu myenda ye igiye gufurwa, numva ngo yakoze za house party iwanjye ntahari. nagerageje kumwicaza kenshi ngo tubiganireho arambwira ngo nanjye niko namutwise meze, ngo niba ntaramweretse se wamubyaye bivuze ko nanjye nari ikirara, birangoye pe, umwana nkuyu umuntu amugarura mu murongo gute?”