in

Umunyarwandakazi akaba na mushiki wa Alpha Rwirangira, Laika Muhoza yateye ubushagarira Harmonize none umunya-Tanzania ntashaka kumubura iruhande rwe amanywa n’ijoro

Umunyarwandakazi Laika Muhoza yateye ubushagarira Harmonize none umunya-Tanzania ntashaka kumubura iruhande rwe amanywa n’ijoro

Umuhanzikazi Laika Muhoza, ukorera muzika ye mu gihugu cya Uganda yahamije ko we n’umuhanzi Harmonize bari mu munyenga w’urukundo.

Nk’uko bitangazwa na www.howwe.ug, ngo ubwo yari mu kiganiro, uyu muhanzikazi yemeye ko bari kuryoherwa n’umubano udasanzwe bafitanye, ikindi kandi akaba nta kintu kibi yigeze amubonaho.

Yagize ati” Kuri ubu rwose ikintu cyose cyaba, njyewe nawe turi inshuti nziza cyane ( tumeranye neza). Mu by’ukuri nta kintu kibi nigeze mbona kuri Harmonize, ikindi kandi ndi kuryoherwa n’umubano mwiza wacu”.

Yanavuze kandi ko bnombi bafite tattoos zimwe, zifite ikintu gikomeye zihagarariye kandi zigaragaza kirenze umuziki ( Ni tattoos ziteye nk’amanota akoreshwa mu muziki).

Laika Muhoza, yavukiye mu Rwanda ndetse ni na mushiki w’umuhanzi ukomeye mu Rwanda ,Alpha Rwirangira.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Birabe ibyuya! Lionel Messi agiye gusubira mu gihugu yafungiwemo

Ejo hashize Ku Cyumweru yamvura yaguye mu Burundi igasenya insengero 3 ibyo yangije byose byamenyekanye, abantu nabo bahaburiye ubuzima