Umuhanzi w’umunyarwanda utuye mu gihugu cy’ubufaransa, Isacco yegukanye igikombe cy’umuhanzi mwiza w’umwaka (Meilleur Artiste Diaspora) mu bihembo Prix d’Excellence de La Diaspora Africaine (Prida).
Mu kiganiro yagiranye na Yegob, yatangaje ko yishimiye iki gihembo yabashije gutwara ndetse bimwongerera imbaraga zo gukora cyane kugira ngo akomeze atware n’ibindi bihembo byinshi.
ati “Kuba umuhanzi mwiza w’umwaka bigutera imbaraga zo gukora cyane, ukerekana ko batahisemo nabi. Navuga ko nishimiye kuba natwaye iki gikombe, kuko ngiye gukora cyane kurushaho, ngere kurundi rwego rurenze urwo ndiho ubu ngubu.”
Ibi bihembo byatanzwe mu byiciro 17, abahanzi bari batumiwe babanje gususurutsa abitabiriye uyu muhango binyuze mu ndirimbo zinyuranye.
Muri abo bahanzi harimo Dynastie le Tigre ukomoka muri Cameroun, Kandice wo muri Côte d’Ivoire, n’abandi benshi baririmbye muri ibi birori byabereye mu Mujyi wa Villeneuve Saint George aho Kwinjira byari 20€ ku muntu umwe, ni mu gihe ku meza (Table) wishyuraga hagati ya 600€ na 1000 €.