in

Umunyamideli ndetse n’umubyinnyi Da_black yahaye gasopo abakunda kumwita indaya !(videwo)

 

Mu kiganiro na The Choice Live, umunyamideli ukunze kwifashishwa mu ikorwa ry’amashusho Da_Black; amazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga yikomye cyane abakunze kumwita indaya mu magambo arimo umujinya.

Mu magambo ye, Da_black yagize ati: “Ntago mbyitayeho keretse niba twararanye ubizi ko twabikoranye, sinzi impamvu wanyita indaya.”

Muri icyo kiganiro Da_black yongeyeho ko ibyo bishobora kuba biterwa nuko tucyiri inyuma aha muri Africa mu mitekerereze aho umukobwa wese uri mu ruhando rwa Entertainment tumufata ukundi kandi ari akazi gasanzwe nk’akandi kose.

Amashusho:

Uyu Da_black yamenyekanye cyane mu kiganiro The Flash hype aho yakoranaga n’umushyushyarugamba Nario na Albina Sydney cyiba buri wa gatanu. Yamenyekanye nk’umwe mu babyinaga muri icyo kiganiro ndetse biza kumuviramo kwifashishwa mu mashusho y’indirimbo nyinshi zitandukanye nka;  Amadeni ya Mr.Kagame, ndetse n’izindi nshyashya nka Nana ya Kivumbi.

 

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mukecuru ukuze kurusha abantu bose kw’isi yahawe impano yatangaje benshi kw’isabukuru ye (Amafoto)

Rubavu: wa mubyeyi uherutse gukurwa mu mugozi yiyahuye baramutunguye ararira (Video)