Umunyamideli Kadada Kercy umenyerewe cyane hano mu Rwanda ku mazina ya Lady Boss yatangaje ku mugaragaro ko yashinze Agency ye. Iyi Agency izajya ikora imirimo yo kwamamaza ndetse no kuzamura urwego rwo kumurika imideli nkuko Lady Boss yabitangarije YEGOB.
Mu kiganiro kirambuye YEGOB yagiranye na Lady Boss yatubwiye byinshi kuri ino Agency. Mu magambo ye bwite, Lady boss yagize ati: “Nibyo koko nafunguye Agency yanjye ikaba ibarizwamo imyidagaduro y’ingeri zose: dufitemo abanyamideli, abayobozi b’ibitaramo (MC), ku ruhande rw’abahanzi kandi dufite itsinda ryitwa Just Boyz, ndetse n’abandi bantu basanzwe b’abajyanama. Ino Agency ikintu cya mbere izajya ikora, ni ukwamamaza imyenda yo mu makampani (companies) atandukanye, ariko kugeza ubu twamamariza kampani 3 gusa arizo: Kitenge Africana Design ikorera Nyamirambo, Kigali Shop ikorera mu mujyi, ndetse na Hoteli ya Lebanon ikorera i Remera”.
Lady Boss kandi wamenyerewe nk’umukinnyi w’amafilime nyarwanda, nyuma yo kwinjira mu ruhando rwo kumurika imideli mu Rwanda, yaje afite intego yo guhatana n’abandi banyamideli bamaze kubaka izina mu Rwanda ndetse n’abandi banyamideli batandukanye bo hirya no hino ku isi, gusa uyu munyamideli yahise afata umwanzuro wo gushinga ino Agency kugirango arusheho gukora ibintu bisobanutse. Uyu mukobwa ukiri muto kandi, yanavuze ko gahunda ye ari iyo kuzamura urwego rwo kumurika imideli, dore ko anavuga ko ariyo mpamvu nyamukuru yamuteye gushaka abandi bafatanya kugirango babashe kuzamura kampani yabo.