Umunyamakurukazi wa radiyo Isango Star ,akaba n’umuganga Umurungi Rosine yambitswe impeta n’umusore ukubutse muri Leta Zunze Ubumwe za America witwa Ndayishimiye Fiston bamaze imyaka irenga 3 mu rukundo .
Ni umuhango wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 3 Gashyantare 2023 , ubwo Fiston yasabaga Rosine ku mubera umufasha undi abyemera atazuyaje ,nyuma y’imyaka 5 bamaze ari inshuti zisanzwe ,ukongeraho indi 3 bamaze bakundana byeruye.
Amakuru avuga ko ku wa 9 Gashyantare 2023 ,aba bombi bashobora gusezerana imbere y’amategeko mbere y’uko Fiston yongera kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za America ,aho asanzwe akorera akazi ke ka buri munsi.
Rosine asanzwe akora ikiganiro cyerekeranye n’ubuzima kuri radiyo Isango Star cyitwa “Ubuzima Buzima”.