in

Umunyamakurukazi uzwiho guhinduza igitsina cye yamaze kugura irushanwa ry’ubwiza rikomeye ku isi

Umunyamakurukazi w’icyamamare muri Thailand Anne Jakapong Jakrajutatip uzwiho kuba yarihinduje igitsina, yamaze kugura irushanwa rya Miss Universe kuri miliyoni 20 z’amadorali ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Anne Jakapong Jakrajutatip asanzwe ari nyiri JKN Global Group, ikigo gisanzwe gifite ibiganiro bikomeye ku ma televiziyo yo muri Thailand.

Ku rundi ruhande ariko iri rushanwa nubwo ryaguzwe n’uyu mugore rizakomeza gutegurwa n’abari barisanganywe barimo uwari urihagarariye Amy Emmerich na Peresida waryo Paula Shugart.

Aba bari bariyiboye mu gihe cy’imyaka irindwi yari ishize bariguze n’uwahoze ari umuyobozi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump wari umuyobozi waryo kuva mu 1996 kugeza mu 2015.

Irushanwa rya Miss Universe riri mu akomeye ku Isi, ryatangiye gutegurwa mu 1952 bisobanuye ko rimaze imyaka 70.

Mu mwaka wa 2021 ubwo iri rushanwa riheruka kubera muri Israel ryegukanywe n’umuhindekazi, Harnaaz Kaur Sandhu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore uko byagenze kugira ngo Diane wari ugiye gukora ubukwe ashyingurwe k’umunsi yari gushyingirwaho

Amafoto: Kiyovu sports yaciye impaka ko ariyo kipe ifite abafana b’abakobwa beza mu Rwanda