in

Umunyamakuru yakubitiwe aho yari yagiye gutara inkuru anamburwa ibikoresho by’akazi

Umunyamakuru ukorera Radiotv10 yakubiswe n’abakozi bakora mu ruganda Simon’s Metal Campany Ltd ubwo yari agiye gutarayo amakuru.

Uyu munyamakuru yahohotewe kuri uyu wa kane tariki ya 3 Gashyantare 2022, aho amakuru avuga ko yari agiye gutara inkuru muri uru ruganda ngo akaza kuhakorerwa ihohoterwa, arikorerwa n’abakozi bakora muri uru ruganda.

Uyu munyamakuru uzwi ku izina rya Emmanuel ngo si yahohotewe gusa dore ko ngo ibikoresho byose yari afite bahise babimwaka bakabibika muri urwo ruganda.

Guhohotera abanyamakuru bikomeje gufata indi ntera dore ko uyu atari uwa mbere uhohotewe kandi ntaga ari n’uwanyuma.

Uyu munyamakuru yaje gutabarizwa inzego z’umutekano hifashishijwe uruga rwa Twitter, aho polisi yahise imenya amakuru igatangira gukurikirana iki kibazo.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yamenye ko umugore we asigaye ari umutinganyi,ahita akora ibidasanzwe

Azi kubyinisha ikibuno: Umugabo ubyinisha ikibuno mu buryo budasanzwe akomeje kuvugisha abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga (Videwo)