SK FM yakiriye Cynthia Naissa nk’umunyamakuru mushya uzakorera mu biganiro by’imikino. Naissa, umwe mu banyamakuru bakiri bato ariko bafite ubuhanga, aje kongera imbaraga mu gutanga amakuru n’isesengura ryimbitse ku mikino.
Uyu munyamakuru yari asanzwe akorera RBA (Rwanda Broadcasting Agency), aho yagaragaje ubuhanga bwe mu itangazamakuru ry’imikino. Ku SK FM, azaba ari umwe mu bayoboye ibiganiro bikunzwe cyane, birimo “Urukiko rw’Ikirenga” gitambuka mu gitondo ndetse na “Extra Time”, ikiganiro cy’imikino cyo ku mugoroba.
Ubuyobozi bwa SK FM bwatangaje ko bwishimiye kwakira Naissa, buvuga ko azafasha mu gukomeza kuzamura urwego rw’itangazamakuru ry’imikino kuri iyi radiyo. Abakunzi b’iyi radiyo bategereje kumva uburyo bushya azazana mu biganiro, byitezweho kongera ubushishozi n’udushya mu gusesengura ibibera mu mupira w’amaguru n’indi mikino.
