Umuhanzi René Patrick yinjije ku mugaragaro mu muziki umugore we, Tracy Agasaro, usanzwe ari umunyamakuru wa RBA kuri televiziyo yayo ya kabiri izwi nka KC2.
Aba bombi ubusanzwe baririmbanaga mu bitaramo bitandukanye ariko bari batarashyira hanze indirimbo bahuriyemo.
Kuri ubu bashyize hanze indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho bise “Jehovah’’. Ni indirimbo yo gushimira Imana.
Hari aho baririmba bati “Impamvu tuguhimbaza, tukanagutambira n’uko watubereye Imana, twabonye ineza yawe. Jehovah uri Imana nkuru, Jehovah ukwiye amashimwe.’’
Iyi niyo ndirimbo aba bahanzi bashyize hanze nyuma yo kurushinga ku wa 4 Ukuboza 2021.