Umunyamakuru wa RBA yasabiye umuyobozi wasezeranyije wa mugabo wateje akavuyo mu cyumba cy’umurenge, kujyanwa kwigishwa guha agaciro ibirango by’igihugu mu gihe cy’ukwezi.
Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara amashusho y’umugabo wari uri gusezerana n’umukunzi we maze agahita asaba ko umugore we abanza kwemera ko atazigera yongera kureba muri terefone ye.
Ibi yateje akavuyo mu cyumba cy’umurenge bari bari gusezeraniramo aho abari aho bose bahise baturika bagaseka.
Umunyamakuru wa RBA, Robert Cyubahiro, yahise asaba ko uyu muyobozi n’uyu mugabo ko bajyanwa kwigishwa kubaha ibirango by’igihugu.
Yifashishije urukuta rwe rwa X, yagize ati :Umuyobozi wasezeranyije uyu muryango yagakwiye guhita yerekezwa inkumba kuri refresher akamarayo ukwezi yiga guha no guhesha agaciro ibirango by’i gihugu kandi n’uyu mugabo bakajyana. Erega banasekaga nkaho bari mu kabari i Gasanze. “