Umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane n’abantu benshi Floriane Irangabiye, yamaze gutabwa muri yombi nyuma yo kuva mu Rwanda asubiye iwabo mu gihugu cy’uburundi kuva yahunga imvururu zabaye mu mwaka wa 2015 mu Burundi.
Irangabiye ngo yatashye mu gihugu cye nyuma yo kumva amakuru ko bamwe mu batavuga rumwe na Leta batakanganye, bemerewe kugaruka mu gihugu.
Floriane Irangabiye ngo na we yatekerezaga ko ntacyo Leta izamutwara dore ko benshi mu rungano rwe bari bakomeje gusubira mu gihugu cyabo.
Ni umwe mu banyamakuru bakoreraga radiyo yo kuri Internet itaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Bujumbura.
Bivugwa ko yafashwe tariki 30 Kanama 2022, afatwa n’inzego z’ubutasi z’u Burundi. Yamaze iminsi umunani bitazwi aho aherereye mbere yo kugezwa mu butabera.
Minisiteri y’Ubutabera mu Burundi yatangaje ko Irangabiye nta karita y’itangazamakuru afite nubwo we avuga ko ari umunyamakuru.