in

Umunyamakuru wa mbere ukunzwe yamaze gutabwa muri yombi akaba yakatiwe imyaka 10

Umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane n’abantu benshi Floriane Irangabiye, yamaze gutabwa muri yombi nyuma yo kuva mu Rwanda asubiye iwabo mu gihugu cy’uburundi kuva yahunga imvururu zabaye mu mwaka wa 2015 mu Burundi.

Irangabiye ngo yatashye mu gihugu cye nyuma yo kumva amakuru ko bamwe mu batavuga rumwe na Leta batakanganye, bemerewe kugaruka mu gihugu.

Floriane Irangabiye ngo na we yatekerezaga ko ntacyo Leta izamutwara dore ko benshi mu rungano rwe bari bakomeje gusubira mu gihugu cyabo.

Ni umwe mu banyamakuru bakoreraga radiyo yo kuri Internet itaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Bujumbura.

Bivugwa ko yafashwe tariki 30 Kanama 2022, afatwa n’inzego z’ubutasi z’u Burundi. Yamaze iminsi umunani bitazwi aho aherereye mbere yo kugezwa mu butabera.

Minisiteri y’Ubutabera mu Burundi yatangaje ko Irangabiye nta karita y’itangazamakuru afite nubwo we avuga ko ari umunyamakuru.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyanza: umugabo w’imyaka 37 arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 15

Nyuma y’uko Rwatubyaye Abdul na Ndizeye Samuel bavunitse hamenyekanye undi mukinnyi wa Rayon Sports uzajya wambara igitambaro cy’Ubukapiteni