in

Umunyamakuru ukomeye yatawe muri yombi

Umunyamakuru ukomeye mu Karere ka Amolatar  mu majyaruguru y’Igihugu cya Uganda yatawe muri yombi azira kuryamana n’umwana w’umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka 16 guhera mu mpera z’umwaka washize.

Ibi byavumbuwe nyuma yaho ngo kuri Pasika uyu munyamakuru yagiye gufata umwana ku ishuri agiye ku mutorokesha ngo ajye kumusambanya ariko abanyeshuri bakagwa gitumo mugenzi wabo ari gutoroko bakaburizamo uwo mugambi, ndetse uyu munyamakuru nawe agahita atoroka.

Nyuma uyu munyamakuru yaje gushakishwa atabwa muri yombi ndetse kugeza ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Amolatar central.

Uyu mwana w’umukobwa wigaga ku ishuri ryisumbuye rya Amolatar ubwo yari mu ibazwa na polisi yavuze ko yaryamanye n’uyu munyamakuru ishuro nyinshi mu bihe bitandukanye guhera mu Kuboza 2022.

SOURCE: MONITOR

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ntiwashobora kurigata mu nkokora, dore ibintu utari uzi utakora

Yahawe isomo: Mu mafoto atandukanye, dore umugore watse divorce Achraf Hakimi maze bikarangira ari kuririra mu myotsi