in

Umunyamakuru uherutse kwibasira Mutesi Jolly yamaze gutabwa muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB rwafunze Nkundineza Jean Paul, usanzwe ari umunyamakuru wigenga.

Nkundineza Jean Paul akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku murongo wa YouTube birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho.

Bikekwa ko ibi byaha Nkundineza ashinjwa, harimo ibyo yakoreye Miss Mutesi Jolly ubwo Prince Kid yakatirwaga gufungwa imyaka 5, Nkundineza yavuze amagambo atari meza yandagaza Jolly.

Urukiko rwakatiye Prince Kid gufungwa imyaka 5 n’ihazabu ya Frw miliyoni 2, ahamijwe ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru atari meza kuri Apôtre Yongwe uzwiho kurya amaturo y’abakirisitu

Menya unasobanukirwe ibihano bishobora guhabwa Jean Paul wibasiye Mutesi Jolly