Umunyamakuru uherutse kuvugwaho kwiba amasakoshi y’abagore bo muri RBA, yavuze ku ifungwa rya Mwene Karangwa wari kimenyabose kuri Twitter.
Umunyamakuru ukomeye cyane washinjwe n’abakoresha twitter kwiba amasakoshi y’abagore ubwo yakoraga stage muri RBA yagize icyo atangaza ku nkuru yasakaye mu gitondo y’ifungwa rya Mwene Karangwa wamamaye cyane k’urubuga rwa X rwari rusanzwe rwitwa Twitter.
Umunyamakuru Samuer Baker Byansi akoresheje urubuga rwa twitter yagize icyo avuga kuri iri tabwa muri yombi rya Mwene Karangwa wamamaye cyane k’urubuga rwa X.
Uyu munyamakuru yagize ati” Iyo ugize ikibazo icyo aricyo yose nibwo umenya neza abantu bakwegereye abo aribo. Abanyarwanda turi indyarya kandi ni byiza ko twese tubimenya & tugahora twiteguye guhagarara twenyine just in case. @claudekarangwa0 icyaha icyo aricyo cyose yakoze, imbere yanjye aracyari inshuti yanjye, umujene mukuru kandi ukunda gusabana no kubana nabandi. Akunda abantu, igihugu cye, agira inyota yo kumenya cyane cyane amateka no gufasha abandi kuyamenya. Mugihe nk’ iki rero bayobozi mubifite mu nshingano ndavuga @RIB_Rwcyane cyane na @MiniYouthRwanda, ntibagiwe na Minister @jnabdallah, ndetse nabo yaba yakoreye iki cyaha niba acyemera, karangwa mu muganirize kandi mu mubabarire kuko buri muntu agira weakness ye kandi nta muntu udakosa ubaho. N’ undi uwo ariwe wese ntavuze ariko uzi ko mu kazi kawe kaburi munsi hari icyo agufasha please stand with him. Murakoze.”
Uyu munyamakuru kurubu bivugwa ko ari kubarizwa mu buholandi niwe wavuze bwa mbere ku nkuru y’ihohotera rya Prince Kid budakeye kabiri Prince Kid ahita atabwa muri yombi.