Umunyamakuru ukomeye mu mikino mu Rwanda, Rugaju Reagan ari gusunikiriza Apr Fc kugura abakinnyi b’abanyamahanga nyuma yo gutsindwa na As Kigali.
Reagan avuga ko Ikipe ya Apr Fc ntakintu ibuze mu bijyanye n’amikoro ku buryo bananirwa kugura ndetse no gutunga abakinnyi beza b’abanyamahanga.
Ubusanzwe Apr Fc ikoresha akinnyi b’abanyarwanda gusa, ibintu byagiyeho bigamije guteza imbere umukinnyi w’umunyarwanda. Nubwo byakozwe gutyo byagabanyije umusaruro wa Apr Fc ku rwego mpuzamahanga.
Ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko nta gahunda bafite yo kuzana abakinnyi b’abanyamahanga dore ko banyuzwe n’umusaruro abakinnyi b’abanyarwanda bari gutanga.
Reagan nyuma yo kubona ejo Apr Fc yongera gutsindwa na As Kigali ku nshuro ya kabiri yikurikirana kandi ku mukino w’igikombe, yasabye Apr Fc kugira ibyo ihindura kugira ngo yisubize icyubahiro mu Rwanda ndetse no mu mahanga.
Reagan avuga ko kuba Apr Fc y’iyi minsi idakomeye ku ruhando mpuzamahanga bigira ingaruka ku yandi makipe mato yo mu Rwanda.