in

Umunyamakuru Piers Morgan wavuzweho kuba inkoramutima ya Cristiano Ronaldo yanenze Messi

Umunyamakuru Piers Morgan wagarutsweho cyane kubera ikiganiro yagiranye na Ronaldo yongeye kuvugwa ubwo yanengaga Messi ko nta cyo akora ngo ahagarike ibikorwa by’ubushotoranyi umuzamu wa Argentina akomeje gukorera Mbappe.

Ibikorwa bya Emiliano Martinez byanenzwe na benshi

Nyuma y’uko Argentina itsinze Ubufaransa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi hitabajwe penaliti ikayitsinda 4-2. Emiriano Martinez umuzamu wa Argentina bageze mu rwambariro rw’abakinnyi yatangiye kuririmba indirimbo yishimira itsinzi bagize ariko nyuma asaba bagenzi be gufata umunota wo kwibuka Mbappe na bo barabimwubahira bafata uwo muto.
Kuwa kabiri ubwo abakinnyi ba Argentina bari mu karasisi ko gutembereza igikombe cy’isi mu mujyi wa Beuno Aires, Emiliano Martinez yongeye kugaragara afashe igipupe gifite ishusho ya Mbappe. Abantu benshi bakomeje kwibaza igitera uyu muzamu gusomborotsa Mbappe kandi yaramutsinze Ibitego 3 na penaliti mu mukino umwe abandi bakanenga Messi ko atabuza uwo muzamu gukora ibyo bikorwa.
Umunyamakuru Piers Morgan yagiye ku rubuga rwe rwa Twitter maze arandika ati “kuberiki Messi akomeza kureka Martinez akandagaza Mbappe kandi Messi akinana na Mbappe, ibi bigomba gucika kuko nta cyo bimaze”.

N’ubwo ibi byakomeje kuba Klyian Mbappe ntacyo yabivuzeho ahubwo we yahisemo kugaruka mu myitozo ya Paris Saint Germaine nyuma y’akaruhuko k’iminsi ibiri.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urutonde ngarukakwezi rwa FIFA ukwezi k’Ukuboza 2022: Morocco yazamutse, u Rwanda ntampinduka

Umunyamakuru wa RBA yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we (Amafoto)