Nyuma y’uko umuhanzi Sat-B yandikiye Polisi ayisaba kumukiza umunyamakuru Nelly witwaza ko ari umwishywa w’umugore wa Perezida akirirwa akora ibitanezeza basaza be, Nelly nawe yahise amusubiza.
Sat-B yagize ati “Hari hageze aho ‘Burundi Police’ yisubiza akazi kayo ko gutohoza yatswe n’uwitwa ‘Nelly_Nat’. Uyu mukobwa aratumaze adushinja kwica no gukiza. Igiporisi kidahagurutse hazabaho ukwihanira bikomeye.”
” Amagambo ashwanisha abantu niyo ahora avuga. Urwitwazo ngo ni niece wa Mama Mubyeyi ‘Burundi1stLady (Angeline Ndayishimiye)”
“Aho bigeze yinjira no mu kazi ka Ministère, ndizera ko atari njye ufite impungenge cyangwa ibi birego. Kubwibyo rero niba binaniranye twebwe abasaza biwe tuzaca inkoni tumunyukure Sawa Sawa. N’ubundi nta mpamvu yo gusumbuwa abavyeyi biwe kwama bamugemurira.”
Nyuma y’aya magambo, Nelly Nat nawe yamusubije agira ati “Mwaramutse, icyambere nagira nkumenyeshe yuko hariho amazina adakinishwa kuzana mama Burundi mumatiku yanyu ni ukutubaha, ikindi urazana ibyemezo byuko nandika ku basani nitwaza ubwo bucuti wewe uje aha ukavuga, ibindi turajya mu butabera ukuri gusesuye harageze ko kumenyekana murakoze.”