in

Umusore witwaga Moise wabyawe n’umunyarwandakazi akaza kumuta mu muferege w’amazi saa tanu z’ijoro yisanze muri Amerika ku myaka 4 none aza mu Rwanda aje kubaka amashuri no gufasha

River Lakey yakabaye ari umusore wakuriye mu Rwanda iyo aza kurerwa n’ababyeyi be, ariko nyina umubyara yamwijishuye akimushyira hasi mu ijoro ryo ku ya 4 Ukuboza 2004 amujugunya mu muferegi mu gihe cy’imvura nyinshi ahagana saa tanu z’ijoro.

Umuryango wamubonye bwa mbere watunguwe no gusanga agihumeka kuko yari yanyagiwe, nta kintu yambaye ndetse agifite n’urureri ku mukondo we, ubanza kumurera mu gihe gito mbere yo kumujyana mu bigo birera abana b’imfubyi, aho yaje gufatwa n’ababyeyi b’Abanyamerika bakamugira umwana wabo.

Inkuru ye yo kugera muri Amerika ni igitangaza. Jimmy Lakey wari mu rugendo rw’ivugabutumwa mu Rwanda icyo gihe, yashatse umwana wo kurera icyo gitekerezo gishyigikirwa n’umugore we.

Umunyarwanda witwa Willy Rumenera ni we wabafashije gutoranya umwana barera; yasuye ikigo kirera imfubyi, afotora abana bose barererwagamo bose baseka urete umwana w’imyaka ibiri witwaga Moise, maze iyo foto igeze kuri Jimmy yumva agize impuhwe.

Icyo gihe u Rwanda rwari rwatangiye gushyira iherezo ibikorwa byo kureka abanyamahanga ngo baze gutwara abana b’Abanyarwanda, ariko ku bw’amahirwe Moise waje kwitwa River Lakey ashobora kuba ari na we mwana wa nyuma wemerewe kuva mu gihugu agatwarwa n’ababyeyi be bashya.

Icyo gihe River yari amaze kugira imyaka itatu n’igice ubwo Jimmy Lakey yamutwaraga mu Mujyi wa San Francisco i California, aho yari atuye icyo gihe, nyuma akaba yaraje kwimukira muri Leta ya Colorado.

Uwo mwana yari yaratangiye kuvuga Ikinyarwanda, bityo Jimmy Lakey wamutwaye nk’umwana we yitwaje urupapuro rwanditseho amagambo amwe n’amwe y’Ikinyarwanda azajya amubwira bakumvikana kugeza igihe yamenyereye na we akiga ururimi rw’amahanga.

Kimwe mu byo River yahoraga amubaza ni uko yashakaga kumenya uko bagenzi be yasize mu kigo kirera imfubyi babayeho, bituma Jimmy Lakey akora itsinda ryo gutera inkunga abo bana basigaye mu Rwanda, ndetse anakorana n’abayobozi kugira ngo abo bana bakirwe mu miryango yo mu Rwanda.

Uyu munsi River Lakey ni umuturage wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), ubu isano afitanye n’u Rwanda ni urwibutso abwirwa n’abamutoraguye ariko isano n’abamubyaye yo ntayo azi.

Uyu munsi River Lakey no umukinnyi w’icyatwa w’umupira w’amaguru, ariko ntabwo ajya asiba kuvuga ku mateka ye n’uburyo yaje kwisanga muri Leta ya Colorado aho kuri ubu ari n’umukinnyi uzwi kuva mu mashuri yisumbuye.

Mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru byo muri Amerika yagize ati: “Bavuga ko icyo gihe bambonye maze amasaha make cyangwa umunsi mvutse. Nubwo nabukiye muri uwo mujyi undi kure, ndabizi ko ababyeyi bansize ndi muzima babikoze kubera ko bankundaga, Bashobora kuba baragerageje kunyitaho ariko bakaba batari bafite ubushobozi. Bashaka ibyiza kuri jye ni gutyo mbibona.”

Lakey yagarukanye na se wamureze Jimmy ndetse n’abandi baje babaherekeje muri uyu mwaka, basura umuryango wamutoraguye, umubyeyi wamwitayeho mu gihe cy’imyaka itatu ndetse n’ishuri ririmo kubakwa hanze ya Kigali ryitwa Legacy Christian Academy.

Inkuru y’ubuzima bwe igenda imukurikirana nk’inkinamico mu ntambwe y’ubuzima bwose atera.

Muri urwo rugendo, River na se basuye abana b’imfubyi bakiriwe muri iryo shuri bababwira ko mugenzi wabo, ari we River, ubu agiye muri Kaminuza bityo ko badakwiriye gucika intege.

Jimmy Lakey yagize ati: “Bwari ubwa kabiri ngeze aho River yatoraguwe. Ubwa mbere nari ndi kumwe n’umubyeyi wamutoraguye, ni we wambwiye iby’inkuru ye. Ni inkuru ikomeye cyane. Inshuro ya kabiri na yo yari agahebuzo, nyirubwite yari ahari, umusore witegura kujya kwiga muri kaminuza nyuma y’imyaka ishize atoraguwe mu muferegi. Batekerezaga ko yashoboraga gupfa muri iryo joro ariko uyu munsi arakinira ikipe ikomeye muri Diviziyo ya mbere y’Ikipe ya Kaminuza ya Lindenwood.”

Mu mwaka wa 2008 ni bwo Jimmy yatwaye River amugira umwana we bajya kuba muri Amerika, nyuma akaba yarashinze Umuryango yise River’s Promise ugamije kugaragaza impinduka mu Rwanda nk’Igihugu River avukamo.

Jimmy ati: “Twafunze burundu ikigo cyareze River. Abana bose bakibagamo twabahaye imiryango kandi tubafasha kwiga. Kuva icyo gihe twakomeje gukora umurimo w’Imana no kwita kuri buri wese.”

Yakomeje agira ati: “Nyuma y’imyaka myinshi ishize ndacyajya mu Rwanda ngiye gusura abo bana. Bamwe muri bo bubatse imiryango, harimo n’abari bakuru kuri River kuri ubu bafite abana. Ariko twakoze uko dushoboye tubitaho.”

River na se Jimmy biyemeje kudatezuka gukora ibikorwa by’urukundo mu Rwanda. River ati: “Twubatse Ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 mu Rwanda. Nyuma yo kubikora ndashaka kuhubaka na Kaminuza, ntange impano y’uburezi ku rwego rwisumbuye.”

Ubutaka bwo kubakaho ishuri bwabonetse mu nkengero z’Umujyi wa Kigali, ndetse n’abaterankunga batandukanye bafashije mu kubaka icyiciro cya mbere kandi hamaze kuboneka n’ibibanza byo kubakaho icyiciro cya kabiri.Se wa River aterwa ishema n’uko umuhungu we kuri ubu yabaye umuturage w’intangarugero muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ati: “Iteka ahorana ubugwaneza, ariyoroshya kandi akubaha, kandi iyo tuje muri Afurika ubona ko umutima we ukiri ku gufasha abantu baho.”

River na we avuga ko iyo abitekerejeho, abona ko Imana yaramutoranyirije ikamushyira aho ari ku bw’umugambi wayo wo guhindura Isi nk’uko se abigenza.

Ati: “Ndashaka gukurikira intambwe za papa, gukora ibyo nshoboye kandi neza kurushaho, maze buri wese nkamutera ishema.”

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Nta sake yo mu cyaro ibikira mu mujyi” Perezida wa Gasogi United, KNC yatangaje amagambo aremereye nyuma yo gutsinda ikipe iyoboye shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda

Umunyamakuru Nelly Nat yahise asubiza Sat-B wandikiye Polisi ayisaba kumukiza uyu munyamakuru witwaza ko ari umwishywa w’umugore wa Perezida akirirwa akora ibitanezeza basaza be