in

Umunyamakuru Kazungu Clever yasubije abibaza niba yakwemerera kuba umuvugizi wa Rayon Sports

Umunyamakuru w’imikino kuri Radio 10 mu kiganiro Urukiko rw’Imikino, Kazungu Clever yemeje ko aramutse abonye akazi ko kuba umuvugizi wa Rayon Sports yakwemera kugakora neza.

Uyu munyamakuru umaze imyaka irenga 15 mu mwuga w’itangazamakuru kuva muri 2016 kugeza muri 2021 yari umuvugizi w’ikipe ya APR FC, akazi ke akaba yaragakoze neza mu myaka itanu yamaze mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Kuba yarabaye umuvugizi wa APR FC ndetse akaba yarakuze ayifana hari benshi bibwira ko atakwemera akazi ko kuba yaba umuvugizi wa Rayon Sports, gusa uyu munyamakuru we si ko abibona.

Mu kiganiro Urukiko rw’Imikino cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022, umunyamakuru Kazungu Clever yabajijwe na bagenzi be Hitimana Claude na Mucyo Antha niba yakwemera kuba umuvugizi wa Rayon Sports maze abasubiza ko yabyemera.

Yagize ati “Kuba umuvugizi wa Rayon Sports nabyemera, abantu bakwiye gutandukanya akazi n’amarangamutima, ubuse Hadji Manara ntiyari umuvugizi wa Simba nyuma akaza kujya muri Young Africans”.

Kazungu Clever ni umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane mu gisata cy’imikino bitewe n’uko asesengura ruhago atarya iminwa, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Contact FM, Flash FM, City Radio na Radio 10 abarizwaho ubu.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yambitse impeta inkumi bahuriye ku mbuga nkoranyambaga (AMAFOTO)

Nubwira umukunzi wawe aya magambo aryoshye agiye kuryama ntazagukura mu nzozi ze||bigerageze nonaha.