in

Umunyamakuru Irasubiza Jules uzwi nka Jalas yisanze na we areganwa na Jean Paul Nkundineza ushinjwa gutukanira mu ruhame

Umunyamakuru Irasubiza Jules uzwi nka Jalas yisanze na we areganwa na Jean Paul Nkundineza ushinjwa gutukanira mu ruhame.

Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwoherereje Ubushinjacyaha bwa Nyarugenge dosiye iregwamo Umunyamakuru wigenga, Nkundineza Jean Paul.

Muri iyi dosiye bigaragara ko uyu munyamakuru akurikiranyweho ibyaha bine birimo; gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, guhoresha ibikangisho n’icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha.

Ibi byaha byose yabikoze mu bihe bitandukanye yifashishije umurongo w’urubuga rwa YouTube.

Ni dosiye ariko kandi iregwamo ba nyiri shene za YouTube babiri Nkundineza yifashishaga atambutsa ibiganiro bye, barimo Ndikubwimana Eric, nyiri 3D TV na Irasubiza Jules ufite ‘Jalas TV’. Bakurikiranyweho ubufatanyacyaha ku byaha uyu mugabo akurikiranyweho.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uru rwego rwongeye gusaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kubahiriza amategeko azigenga kuko uzayarengaho wese azakurikiranwa nk’uko biteganwa n’amategeko.

Abajijwe impamvu ba nyiri shene zatambukijweho ibyo uyu munyamakuru akekwaho bakurikiranyweho ubufatanyacyaha, yasubije ati “Buri gitangazamakuru cyangwa shene ya YouTube igira umurongo ikoreraho, ibiganiro bitambutswa bifatwa mbere, bikabanza gutokorwa ba nyiri shene basanga binogeye umurongo ngenderwaho bakabireka bigatambuka.”

“Bivuze ko rero igihe cyose nyiri shene yemeye ko ibiganiro runaka bitambuka ni uko nyirayo aba yemeranya n’ibyavuzwemo, iyo atari ibyo abikururaho. Aho rero niho hashingira ubufatanyacyaha.”

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Indi kipe ikina icyiciro cya mbere mu Rwanda yacunze bugorobye izuba rirenze yirukana umutoza

Bobi, imbwa ya mbere yari ikuze cyane ku Isi, yatabarutse