Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu yanjyanwe imbere y’urukiko.
Gusoma ku mwanzuro w’ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo biganijwe ku tariki 26 Nzeri uyu mwaka saa Cyenda z’amanywa.
Kazungu yemereye Urukiko ibyaha byo kwica abantu 14 biganjemo abakobwa, avuga ko yabitewe no kuba bamwe mu bakobwa baryamaganaga baramwanduje SIDA, asaba kUburanira mu muhezo, kugira ngo ibyo ashinjwa bitayobya Sosiyete Nyarwanda.
Uyu mugabo kubera ukuntu ashinjwe ibyaha bikakaye, yari arinzwe bikomeye cyane n’abashinzwe umutekano. ➡️ Kanda hano urebe amashusho y’uburyo Kazungu yari arinzwe
Nyuma yo kumva uko Kazungu yireguye, umunyamakuru Ingabire Egidie Bibio wa RBA yahise atangaza ko atabyiyumvisha neza.
Ingabire Egidie Bibio yagize ati “Kazungu Mana we! Sinzi n’ukuntu numva n’iyi statement ye pe!
Basi se niba hari n’abamuvugishije, byibuze yaba hari icyo yicuza?”
Kazungu Mana we!
Sinzi n’ukuntu numva n’iyi statement ye pe!
Basi se niba hari n’abamuvugishije, byibuze yaba hari icyo yicuza?
😡 pic.twitter.com/q8ctwN7kd2— Ingabire Egidie Bibio (@EgidieBibio) September 21, 2023