Umunyamakuru wa B&B FM akaba n’umushyushyarugamba, Bayingana David ari mu byamamare byafatiwe i Rubavu barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Bayingana David, Vj Mupenzi uzwi mu gusobanura filime, Rwema Denis usanzwe ari manager w’abahanzi n’abandi bantu batandukanye, bafatiwe mu Karere ka Rubavu aho bari bagiye mu bafite uruhushya rwa RDB bagiye mu bukerarugendo.
Akarere ka Rubavu kabinyujije kuri Twitter, kavuze ko aba bantu bafatiwe muri Kivu Park bahita bajyanwa kuganirizwa, ni mu gihe aka kabari ko kahise gahungwa mu gihe cy’ukwezi.
Bati « Mu kugenzura abatubahiriza ingamba zo kwirinda Covid_19, uyu munsi hafashwe abantu 05 barimo Umunyamukuru David Bayingana na bagenzi be bari mu kabari ka KivuPark. Abafashwe bajyanywe Stade kwigishwa banacibwa amande naho akabari gafungwa ukwezi ».
Amakuru avuga ko bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nyuma yo gufatwa baraye basindira mu kabari k’iyi hoteli, bahise bajyanwa muri Stade Umuganda kuganirizwa.