in

Umunyamakuru Bianca Babe ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umubyeyi we

Umunyamakuru Uwamwezi Mugire uzwi nka Bianca Babe ku Isibo Fm ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umubyeyi we ‘Mama’ watabarutse mu ijoro ryo ku wa 14 rishyira ku wa 15 Nyakanga 2024, aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal nyuma yo gufatwa n’uburwayi butunguranye.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bianca yagize ati “Mana kubera iki? Ugire iruhuko ridashira mubyeyi!”

Banca yatangaje ko umubyeyi we yapfuye azize urupfu rutunguranye kuko yafashwe n’uburwayi atangira ahumeka nabi bamujyanye kwa muganga agwayo.

Uyu munyamakuru yamenyekanye mu itangazamakuru aho yakoze kuri Flash Fm, Isib Tv kuri ubu akaba akora kuri Radio y’iyi televisiyo. Yamenyekanye no mu bikorwa by’imideli aho ategura ikizwi nka Bianca Fashion Hub.

Bianca yari kumwe na mama we wapfuye mu ijoro ryakeye
Bianca Babe ni umushyushyarugamba, umunyamideri ndetse n’umunyamakuru wa Isibo FM

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ntwari Fiacre yasezeye buri muntu wese babanye mu ikipe ya TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo

Uyuwe arenze Kazungu Denis! Umusore w’imyaka 33 yatawe muri yombi akekwaho kwica abagore barenga 42