Mu kiganiro 10 Battle cyo kuri Radio Tv10 Rwanda, Mahoro Nasiri wo kuri Radio1 yatsinze Benjamin Gucumbi wo kuri BB Umwezi, aba bambi bakora ibiganiro by’imikino.
10 Battle ni ikiganiro cya Radio Tv10, aho batumira abantu babiri b’ibyamamare maze bakababaza ibibazo byo gurondora ibintu byinshi, ubashije kubivuga akaba ariwe wegukana insinzi.
Nk’urugero basaba umwe ati “ni ibihe bikoresha byo mu gikoni wavuga mu gihe cy’amasegonda 30?” akavuga ati 5, mugenzi we iyo yumva yabirenza ahita avuga ati njye ndavuga 6, wa wundi nawe yakumva yarenza 6, akongeraho ibindi kugeza ubwo uvuze umubare wo hejuru bamuha rugari ubundi yabivuga yubahirije igihe agahabwa inota, igihe cyamufata atarabisoza inota rijya kuri mugenzi we.
Umunyamakuru Claude Hitimana wari uyoboye iki kiganiro yabajije Gucumbi, umubare w’abatoza batoje Amavubi yavuga mu gihe cy’amasegonda 30, maze Gucumbi yemeza 8, Claude ababajije Nasiri niba yarenzaho, we arahakana, ubwo Gucumbi bamuhaye umwanya maze arabavuga, gusa masegonda amufata amaze kuvuga 6 ubwo inoto riba irya Nasiri.
Mu bindi bibazo, Gucumbi yananiwe kuvuga amakipe 13 yo muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu kiciro cya mbere mu Butariyani, aho amasegonda yamufashe agejeje 9 gusa.
Nanone kandi Gucumbi yananiwe kuvuga aba kapiteni 8 b’amakipe yo muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu kiciro cya mbere mu Bwongereza aho amasegonda yamufashe avuze 5 gusa.
Nasiri we ibyo yiyemezaga yabisubizaga neza kuko yavuze abahanzi 5 begukanye Guma Guma, ndetse kandi yongera kuvuga abahanzi 4 bo muri Nigeria, nyuma y’aho byari byagaragaye ko Gucumbi ibintu by’abahanzi atajya arebaho.
Iyi Battle yaje kurangira, Nasiri yandagaje Gucumbi, ku manota 5-2, abiri ya Gucumbi yabonetse nyuma yo kuvuga abakinnyi 5 bakina muri Police FC ndetse n’abatoza 6 batoza amakipe yo muri shampiyona y’u Rwanda mu kiciro cya mbere.