in

Umunyamabanga wa Rayon Sports yahishuye umunyamakuru uri kubateza umwiryane agamije kubica mu mutwe kugira ngo bazatsindwe na APR FC

Umunyamabanga w’ikipe ya Rayon Sports, Namenye Patrick yemeje ko amakuru ajyanye n’ibirego by’abatoza bayireze muri FIFA agamije kubica mu mutwe ngo bareke gutegura umukino bafitanye na APR FC.

Mu gitondo cy’ejo ku wa Kabiri tariki 7 Gashyantare 2023, nibwo hacicikanye amakuru y’uko umutoza Jorge Paixao na Masudi Djuma bareze Rayon Sports mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi’FIFA’ bayishinja kubirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umutoza Jorge Paixao arishyuza miliyoni 12 z’Amanyarwanda, mu gihe Irambona Masudi Djuma yifuza miliyoni 32 z’Amanyarwanda.

Mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gashyantare, Umunyamabanga wa Rayon Sports yavuze ko ariya makuru ari aya kera ko bitari bikwiye kuzanwa mu gihe bari kwitegura umukino w’ishiraniro bazahuramo na APR FC.

Yagize ati “Ikirego cya Jorge Paixao yagitanze muri FIFA mu mwaka ushize kandi kugeza ubu turacyategereje umwanzuro, naho ibyo kuri Masudi nabyo ni ibya kera kuko yabanje kurega muri FERWAFA arangije ajya muri FIFA, sinumva impamvu bije turi gutegura umukino wa APR FC twe tubifata nk’ibigamije kudutesha umutwe ariko turakomeza kwitegura umukino nk’uko bisanzwe nta kintu biraduhungabanyaho”.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports ntibwumva impamvu aya makuru yatangajwe mu gihe bari kwitegura umukino wa APR FC kandi abatoza baratanze ibirego muri 2022

Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC tariki 21 Mata 2019, icyo gihe yayitsinze igitego kimwe ku busa cyabonetse ku munota wa nyuma gitsinzwe na Michael Sarpong kuri penaliti nyuma y’ikosa Imanishimwe Emmanuel myugariro wa APR FC yakoreye kuri Mugisha Gilbert wari mu rubuga rw’amahina.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Uko akora akazi mu muziki, no mu gitanda ntahirengagiza” Diamond Platnumz agiye kwibaruka undi mwana

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakemanga ubwiza bwabo bakunze kwambara agapfukamunwa igihe cyose