Umugabo wo muri Nijeriya washakanye n’umunyamerikakazi ashobora kuba ari mu nzira ataha nyuma y’uko umugore we amuteye ubwoba ko azamusubiza muri Nijeriya kubera ko yamuciye inyuma.
Shamika Moore yasangije amashusho kuri TikTok ye yerekana igihe yafatiye umugabo we muri hotili ari kumuca inyuma n’undi mugore w’ibanga
Muri iyo videwo, Shamika wari ufite uburakari bugaragara yatakambiye umugabo we umuca inyuma. Undi mudamu yasaga nkudahangayitse ndetse avuga amagambo asebanya ubwo Shamika yatonganyaga umugabo we.
Igihe Shamika yavugaga ko umugabo we atagomba gusubira iwe, undi mudamu yasubije abyemeza.
Shamika yarakaye cyane ati: ” Uratekereza iki? Urimo ugana muri Nijeriya! ”
Yatanze kandi ubutumwa kuri paji ye aho yavuze ko yahuye n’umugabo we igihe nta kintu yari afite kandi ko batabanye kubera amafaranga.