Umunya-Kenya wubatse izina rikomeye mugusiganwa ku maguru yakoze impanuka y’indege ikomeye.
Umunya-Kenya, David Rudisha watwaye umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike, inshuro ebyiri mu gusiganwa ku maguru metero 800, yarokotse impanuka y’indege yaguye nabi.
Indege yari itwaye Rudisha n’abandi bantu batanu, yaguye mu gace ka Kajiado kari mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Kenya ku wa Gatandatu ndetse amafoto ayigaragaza igaramye mu murima.
Rudisha wasiganwaga ku maguru ku ntera iringaniye, yavuze ko cyari “igihe giteye ubwoba”.
Aganira n’ikinyamakuru Daily Nation, uyu mugabo w’imyaka 33 yagize ati “Byose byari bimeze neza mu minota irindwi cyangwa umunani ya mbere turi mu kirere, n’uko nyuma twumva moteri y’indege irekeye aho guhinda.”
Yakomeje agira ati “ Yahise [umupilote] abona ahantu hagaragara, agerageza kuyihamanurira ariko rimwe mu mababa yayo ryahise rikubita igiti ubwo indege yari itangiye kwikaraga mbere yo kugwa mu murima urimo amabuye.”
Iyi mpanuka yabaye ubwo Rudisha yari avuye mu irushanwa rya “Kenya Maasai Olympics” ryabereye mu gace ka Kajiado.
Uyu mugabo wamaze gusezera ku mukino wo gusiganwa ku maguru ku rwego rwo hejuru, avuga ko ari gutekereza uburyo yakomereza mu butoza.