Umushoferi w’Umunyakenya w’imyaka 49 wari utwaye ikamyo yari yikoreye ifumbire iyizanye mu Rwanda yishwe n’impanuka yabereye mu Karere ka Kabale mu gihugu cya Uganda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.
Uyu mushoferi witwa Hussein Ramadhan yari mu nzira yerekeza mu Rwanda ubwo rukururana yo mu bwoko bwa Benz ifite pulake KDM 588E/ZE3600, yari ipakiye ifumbire yibiranduraga igeze mu gasantere k’ubucuruzi ka Kyanamira, mu Karere ka Kabale nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa polisi muri Kigezi, Elly Maate.
Yagize ati “Biravugwa ko rukururana yari itwawe n’uwitwa Ramadhan Hussein, ubu wapfuye wavaga muri Kenya yerekeza mu Rwanda, yabirandutse mu gasantere k’ubucuruzi ka Kyanamira ku muhanda Mbarara-Kabale. Ibi ni nyuma yo kunanirwa gukata ikorosi. Yahise apfa ako kanya,”
Maate yongeyeho ko abapolisi bageze ahabereye impanuka mbere y’uko umurambo wa Hussein ujyanwa mu Bitaro bya Kabale ngo ukorerwe ibizamini nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga.
Raporo ngarukamwaka y’impanuka zo mu mihanda yo mu 2022 muri Uganda, igaragaza ko mu gihugu hose habaye impanuka 20,394. Muri izo mpanuka, abanyamaguru 1579 bazisizemo ubuzima, bisobanuye abanyamaguru 4 bapfaga buri munsi bazize impanuka zo mu muhanda ndetse na 131 buri kwezi.