in ,

Umunwa wa Jose Mourinho wongeye kumukorera ishyano

jose-mourinho

Umutoza Jose Mourinho umenyerewe kuvuga ibintu byinshi yaba ibyerekeye kubakinnyi be,abo bahanganye abatoza bahanganye ndetse utajya atinya no kuvuga ibyo ashaka ku basifuzi,nkuko mu nkuru yacu iheruka http://www.yegob.rw/jose-mourinho-atangiye-guteza-ikipe-ya-manchester-united-ibibazo-bikomeye-cyane/ uyu mugabo ibyo yakoze akanama gashinzwe imyitwarire muri FA kakaba kamaze kumufatira imyanzuro igendanye n’imyitwarire ye idahwitse.

Image result for jose mourinho crying

Nyuma yuko uyu munya porutigali ashwanye n’umusifuzi Mark Clattenburg ku mukino wahuje ikipe ya Manchester United na Burnley ndetse akaza no kumutangazaho amagambo atari meza nyuma y’umukino,mugihe kandi byari byatangajwe ko nyuma y’amagambo uyu mugabo yavuze ku musifuzi Anthony Taylor mbere y’umukino wahuje Liverpool na Manchester United mu minsi yashize,akanama gashinzwe imyitwarire muri FA kamaze guhanisha umutoza Mourinho gusiba umukino umwe aticaye ku ntebe y’abasimbura ndetse n’ihazabu y’ibihumbio 55 by’amayero by’amande bitewe n’iyo myitwarire idahwitse yagaragaje muri iyo mikino itandukanye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba hano amafoto utabonye ya Banyampinga bari mu mwiherero wa Miss Rwanda 2016

Reba gusomana gitinganyi kwa Dr Jose Chameleone kwateye abantu kumirwa (+VIDEO)