Umugabo w’imyaka 53Â wavuriwe mu bitaro bya Duesseldorf mu gihugu cy’Ubudage yabaye umuntu wa 3 ku isi ukize Virus itera Sida nyuma yo kumupima mu maraso ye bagasanga atagifite ubwo bwandu .
Inkuru dukesha ikinyamakuru The New York Post ivuga ko ibi byabaye nyuma yaho ahinduriwe umusokoro watanzwe n’umugira neza mu mwaka wa 2013 ,nyuma akaza gutangira gufata n’imiti igabanya ubukana bwa Virus kuburyo yahise icika intege zo gukomeza gukwirakwira mu maraso.
Mu mwaka wa 2019 nibwo byemejwe ko uyu mugabo atagifite HIV mu maraso ye , cyakora bishyirwaho akadomo neza ku wa mbere tariki 20 Gashyantare 2023 nyuma y’ubushakshatsi bwari bwakoze .
Uyu mugabo abaye umuntu wa gatatu ku isi ukize SIDA yari yasanganywe mu mwaka wa 2008 ,nyuma y’umunyamerica Timothy Ray Brown wabaye umuntu wa mbere wayikize mu mwaka wa 2009 , nyuma Umwongereza ,ufite inkomoko mu gihugu cya Venezuela Adam Castillejo aba uwa kabiri wakize Sida.