Kwizihizwa umunsi w’Umuganura mu Rwanda ni uguha agaciro umuco nyarwanda, no gushishikariza abakiri bato gukora bakiteza imbere ndetse no kwishimira ibyagezweho.
Iyo igihe cyo guhinga cyageraga Umwami ni we watangaga imbuto, abaturage bakajya kuyihinga, harimo kubiba amasaka no gutera ibindi bihingwa bitandukanye.
Iyo mbuto Umwami yatangaga niyo babanzaga guterwa mu gihugu, aribyo bitaga guturutsa imbuto.
Icyo gihe rero habagaho gusangira ibyo bejeje ndetse umwami akongera kubaha indi mbuto, bazahinga igihe kigeze.
Ku munsi w’Umuganura abantu bubatse nibwo bashyiraga ababyeyi babo ibyo bejeje bakabaganuza, cyane cyane ibikomoka ku musaruro w’amasaka, ariko kwizihiza umuganura muri iki gihe byarenze imbibi zo gusangira no kunywa gusa, kuko hakorwa n’igenamigambi ry’ibizakorwa mu mwaka utaha.
Haba mu buhinzi, mu bworozi, mu buzima, ndetse no mu yindi mibereho y’Abanyarwanda babamo mu buzima bwa buri munsi.
Mu bivugiwe hano, niki kitacyubahirizwa?
Mubona umuco waracitse cyangwa ahubwo ugenda wogera?