Umunsi wa 12 wa Shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu bagabo uzatangira ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ukuboza 2024, ukazahuriramo amakipe akomeye. APR FC izakira Police FC saa cyenda z’amanywa (15:00), mu gihe Rayon Sports izaba yakiriye Muhazi United saa moya z’ijoro (19:00).
Ku wa Gatanu, Gasogi United izacakirana na Vision FC saa cyenda. Ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza, amakipe atatu azaba ari mu kibuga saa cyenda: Bugesera FC izakira AS Kigali, Mukura VS izakina na Amagaju FC, naho Etincelles FC izisobanura na Gorilla FC.
Umunsi wa nyuma w’iyi mikino, ku Cyumweru, tariki ya 8 Ukuboza, Kiyovu Sports izahura na Musanze FC, naho Marine FC ikine na Rutsiro FC, bose bakina saa cyenda.