in

Umumotari yagonze umugore wari uhetse umwana, polisi imufashe imubaza ibyangombwa basanga ntabyo afite ahubwo afite agakingirizo gusa

Umumotari yagonze umugore wari uhetse umwana, polisi imufashe imubaza ibyangombwa basanga ntabyo afite ahubwo afite agakingirizo gusa

Mu murenge wa Gatsata ahazwi nko ku Kiliziya habereye impanuka, aho umumotari yagonze umugore wari uhetse umwana.

Uyu Mudamu ubwo yari ari kwambuka umuhanda nibwo motari yaturutse hirya ari kwiruka cyane aba aramugonze, umwana yari ahetse agwa hirya n’umubyeyi agwa ukwe.

Iyi mpanuka yabaye kuwa 2 Ukuboza 2023, gusa icyatangaje abantu cyane ni uko uyu musore aho gutunga ibyangombwa  yari yifite agakingirizo gusa.

Polisi ubwo yafataga uyu musore, yamwatse ibyangombwa, gusa azanye ikofi ye basangamo agakingirizo n’indangamuntu gusa.

Uyu mu motari yari atwaye moto ifite purake ya RF 935 N. Ndetse yari atwaye atambaye kasike.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi w’umurundi usanzwe umenyerewe mundirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze indirimbo shyashya

I Remera imodoka yari itwaye abageni yakoze impanuka umwe ahasiga ubuzima