in

Umukwe n’umugeni bishyize mu muriro ku munsi w’ubukwe bwabo(VIDEO)

Umugabo n’umugore bari bagiye gushyingiranwa basohotse mu buryo butangaje mu bukwe bwabo, bakora ibirori bitangaje birimo no kwitwika nkana.Muri iyi minsi abageni basigaye bakora igisa nko kurushanwa bashaka kwerekana ibitangaza bitigeze bibaho ndetse bitazibagirana.Ni byo bano bakoze maze bifotoza barimo gushya.

Nk’uko bigaragara mu mashusho yo ku mbuga nkoranyambaga, umusore n’umugeni we basabye ko babatwika maze bagafatwa amashusho bari mu muriro.Ni ko byagenze kuko bahise babanagaho umuriro maze imyambaro yabo itangira gushya ari nako babafotora.Hanyuma, bagendana hamwe bafatanye agatoki ku kandi mu gihe abashyitsi bari mu bukwe babirebaga kandi babishimye. Umwanya wafashwe numufotozi wubukwe ari na we wasangije aya mashusho ku rubuga rwe rwa Instagram.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking News: Kwambara agapfukamunwa ntago bikiri itegeko

Ababyeyi bashyize mu kaga umuhungu wabo wanze kubabyarira umwuzukuru