Umuyobozi w’Umudugudu w’Abemeramahoro uherereye mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, yarumwe ugutwi n’umuturage wasinze, igice kimwe gihita kivaho nyuma yo kujya guhosha imvururu zari zivutse mu kabari kari hafi y’urugo rwe.
Uyu muyobozi w’imyaka 43 yarumwe ugutwi n’umuturage wari wasinze ari guteza imvururu mu kabari, abari bakarimo bahitamo kujya guhuruza umuyobozi w’Umudugudu, ubwo yahageraga ngo yagerageje kubakiza
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Kabandana Patrick, yabwiye itangazamakuru ko uyu muyobozi yarumwe ugutwi ubwo yajyaga guhosha amakimbirane yari avutse mu kabari.
Yagize ati “Ni ahantu hari akabari hari hari imvururu Umukuru w’Umudugudu ajyayo agiye gutabara, umuntu rero nibwo yamusagariye amuruma ugutwi gusa ku bufatanye n’inzego z’umutekano twahise tumufata kuri ubu yafunzwe.”
Gitifu Kabandana yavuze ko uyu muyobozi yajyanywe kwa muganga kugira ngo ahabwe ubuvuzi bw’ibanze asaba abaturage kwitwararika bakirinda ubusinzi, bakubaha inzego z’ubuyobozi kuko zibereyeho kubafasha aho kubarenganya.
Kuri ubu uyu mugabo warumye ugutwi kwa Mudugudu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mukarange.