Umukunzi w’Amavubi yasabye RIB gukurikirana ibyo yise Ruswa biri kubera mu ikipe y’igihugu Amavubi muri iyi minsi ari mu mwiherero.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo ikipe y’igihugu Amavubi yasezereye abakinnyi bagera kuri batanu mu mwiherero.
Mu kiganiro Urukiko rw’imikino kuri RadioTv10, havugiwemo ko mu Mavubi harimo ruzwa itangwa n’abakinnyi ku batoza kugira ngo bahabwe umwanya wo gukina.
Muri icyo kiganiro hatungwa agatoki abatoza b’ungirije aho bavugwaho gusaba abakinnyi amafaranga kugira ngo bazabahamagare mu ikipe y’igihugu.
Nyuma y’icyo kiganiro, umwe mubakoresha urubuga rwa X, yafashemo agace gato maze asaba RIB ko yabikurikirana.
Yagize ati: “RUSWA: abanyarwanda twicara dukanuye amaso ngo turi kureba amavubi dutegereje Intsinzi, ndetse tukajya n’aho yakiniye tukayashyigikira. Iyumvire ibibera imbere mu ikipe biteye isoni. Turasaba RIB kurenganura abanyarwanda kuko amarira, agahinda duterwa n’aba bantu arakabije.”
RUSWA: abanyarwanda twicara dukanuye amaso ngo turi kureba amavubi dutegereje Intsinzi, ndetse tukajya n'aho yakiniye tukayashyigikira. Iyumvire ibibera imbere mu ikipe biteye isoni. Turasaba @RIB_Rw kurenganura abanyarwanda kuko amarira, agahinda duterwa n'aba bantu arakabije. pic.twitter.com/uSZ4rmAm1N
— Rwanda Fact TV (@RwandaFactTV) November 16, 2023