Inkuru y’umukozi wo ku kibuga cy’indege yakwirakwiye cyane ubwo Vianney Luggya, Umuvugizi w’ikigo gishinzwe indege za gisivili (UCAA), ari nacyo gishinzwe gucunga iki kibuga cy’indege, we yavuze ko ibyabaye “bikekwa ko ari ukurumwa n’inzoka”.
Ati: “Ntabwo ari ukurumwa n’inzoka nyirizina. Byakekwaga gusa ko ari yo kandi nta kibyemeza. Hari ibimenyetso byerekana ko umuntu yarumwe n’inzoka”. Yongeyeho ati:“ Abaganga basuzumye ibimenyetso byose n’ingaruka zabyo umuntu agira [nyuma yo kurumwa n’inzoka] kandi siko byagenze muri iki kibazo cyihariye. ”
Ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru, kivuga ko nubwo umuvugizi wa UCAA yagerageje kugaragaza ibyabaye nko “gukeka kurumwa n’inzoka”, iperereza ryacu ryerekana ko umukozi watanze’ raporo y’ibyabaye ’ saa yine n’iminota 36 za mu gitondo ku bagenzuzi yabishyize mu rwego rwo “kurumwa n’inzoka mu cyumba cy’imbere cy’itumanaho.”