Umukozi w’Imana wo mu gihugu cya Tanzania, yavuze ko yagiye mu ijuru agiye guhura n’Imana ni uko intumwa Patero agashaka kumurongora.
Uyu mukozi w’Imana uzwi ku mazina ya Mfalme Zumaridi yavuze ibyo, mu mashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga.
Mu mashusho ari ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko akigera mu ijuru yahuye na Petero ku rugi nuko akamwitegereza cyane, agahita amubwira ko ari mwiza.
Akimara kumubwira ko ari mwiza, intumwa Patero yahise amusaba ko yamurongora (kumugira umugore) no uko uyu mugore arabyanga.
Ababonye ayo mashusho ntibemeye ibyo uyu mugore yavuze kuko ngo ntamuntu ujya mu ijuru ngo agaruke.