Umukozi w’imana ukomoka mu gihugu cya Kenya yasekeje abantu imbavu ziracyebana ubwo yabyinaga yinaganitse ku gisenge.
Uyu mukozi w’imana uzwi ku kazina ka Embarambamba mu gihugu cya Kenya yari ari ku rubyiniriro, aho yabyinnye bikamurenga agashaka no kubyina ari hejuru y’abantu.
Uyu mugabo mbere y’uko yinaganika ku gisenge yabanje kurira bafure ziri ziteretse imbere ye atangira kubyina azihagaze hejuru.
Kubera ukuntu izi bafure zinyeganyezaga abantu bari hasi bagize ubwoba bamutegera amaboko kugira ngo zinaguye ntiyikubite hasi.
Uyu mugabo yakomeje kubyina ari nako yabonye ko kubyinira hejuru ya bafure bidahagije yahise yinaganika ku gisenge hejuru.
Yageze hejuru ku gisenge arinaganika, ubundi atangira gukata umuziki abantu bose bari hasi ye bari bumiwe.
Uyu mugabo aturuka mu bwoko bwitwa Aba-Kisi basanzwe bamenyereweho imbyino zidasanzwe muri Kenya.
Reba videwo yose y’uko byagenze