Umukobwa yiyahuye mbere y’uko bashyingura mukuru we ni uko maze asiga abategetse kumukorera ikintu gikomeye.
Umugore w’imyaka 30 yapfuye yiyahuye i Meru,amasaha make mbere y’uko bashyingura mukuru we,asaba ko bamushyingura hamwe nawe,nta sanduku babashyizemo.
Nk’uko amakuru abitangaza, umurambo w’uyu mugore wiyahuye uzwi ku izina rya Irene Makandi basanze umanitse ku giti hanze y’inzu ya se mu gihe abandi bari mu cyunamo bitegura kujya gushyingura.
Ibi byamenyekanye ubwo abantu bari berekeje kwa muganga gukura umurambo wa mukuru w’uyu wiyahuye witwaga Fridah Karwiro.
Mbere yo kwiyahura,uyu mugore yasize urwandiko asaba imbabazi ababyeyi be na bene wabo kubera ububabare yabateje.
Ati: “Papa na mama, mwarankunze kandi munyitaho cyane ariko njye mbatera agahinda.
Mbasabye imbabazi kandi nsenze Imana ibahe amahoro yo mu mutima.
Ku muryango, inshuti, abavandimwe ndetse n’abaturage bose,mbasabye imbabazi cyane mu izina ry’ababyeyi banjye n’umuryango wanjye.”
Yasabye gushyingurwa mu mva imwe n’umuvandimwe we kandi yambaye imyenda yari yambaye ubwo yiyahuraga.
Nyamuneka abashumba ba AIPCA,ndashaka gushyingurwa hamwe na Fridah mu mva imwe uyu munsi,mu myenda nambaye ubu. Nta sanduku. Gushyingura uyu munsi bigomba gukomeza nkuko byari byateganijwe.”
Umuyobozi w’agace yagiranye inama n’umuryango w’aba bombi maze bemera ibyifuzo bya Makandi byo gushyingurwa hamwe na mukuru we gusa banze ibyo kumushyigura nta sanduku.