Miriam Nduta ukomoka muri Kenya ari kuririra mu myotsi nyuma yo kwihenura ku bamuteretaga azi ko azabona undi musore akaba yarahebye.
Uyu mukobwa wo muri Kenya yavuze uburyo yanze ibyifuzo bitandukanye byo gushyingirwa ubwo yari mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko. Icyo gihe yakunzwe na benshi umwe amwambika impeta arayiyambura kuko yumvaga adashimishijwe n’uwayimwambitse.
Miriam Nduta ubu ufite imyaka isaga 30 y’amavuko, aho amahirwe yagize agitemba itoto akabenga yayoyotse, avuga ko kubona umugabo ari Imana yonyine izamumuha. Mariam yakundanye imyaka 5 n’umusore wamwambitse impeta ariko umukobwa aza kuyiyambura. Yavuze ko umubano w’imyaka itatu wari ukomeye.
Umusore bakundanaga yamubwiye ko yiteguye kumurongora. Ati: “Icyakora, icyo gihe yashimangiraga kundongora, nari maze kubona akazi gashya ko kuba umuyobozi wungirije mu kigo ahantu, kandi sinari niteguye, numvaga ndi umuntu urenze rero nkuramo impeta”.
Umusore abonye impeta Miriam Nduta ayikuyemo, yahise ashaka undi mugore byihuse, ibi kwiyambura impeta Mariam abona ko byamuteye umwaku akagumirwa burundu, Ati: “Impamvu ituma nkiri ingaragu ni uko igihe abantu bakomeye bari mu buzima bwanjye , ntabwo nari niteguye numvaga nshaka abandi basore abantereta nkumva ndabarenze rimwe na rimwe.” Miriam Nduta avuga ko ubu kubona uzongera kumwambura impeta ari Imana yonyine azabimufashamo.
Reba amakuru ya Showbiz agezweho: