Nyuma yuko avuze uburyo yakundanye na musaza we, umukobwa ukomoka muri Nigeria yabishinje ababyeyi be avuga ko aribo babiri inyuma. Ibi bikaba byatangaje abantu nyuma yuko uyu mukobwa atangaje ko asigaye yikundanira na musaza we bavukana mu nda.
Ubwo yashirikaga ubwoba akavuga ukuri kose ndetse nuko byatangiye, uyu mukobwa yasobanuye ko byatangiye ubwo ababyeyi be bahitagamo kubashyira (we na musaza we) mu cyumba kimwe ku bw’umutekano wabo.
Yavuze kandi ko kugeza ubu yamaze kujya mu rukundo na musaza we kandi ko nta wundi muhungu yiteguye kuba yakunda uretse uyu bava indi imwe.
“Nagiye mu rukundi na musaza wange igihe ababyeyi bacu badushyiraga mu cyumba kimwe igihe cyose twabaga tuvuye ku ishuri. Hanyuma dutangira kujya dusomana ndetse dukora nibindi byinshi mu gihe twabaga turi mu cyumba. Muri make twabagaho nkabari mu rukundo”
“Ntago rwose nibona nakundanye nundi musore, ndi mu rukundo rwinshi na musaza wange, kandi rwose niteguye kubana nawe nkamubera umugore ntitaye kubyo abantu bazatekereza cyangwa bazavuga”