Umukobwa utatangajwe amazina yateye benshi kumwibazaho, nyuma y’uko akoze ibirori byo kwizihiza umunsi we wo gushyingurwa. Uyu mugore bivugwa ko ngo ari ibirori yateguye agamije kwizihiza umunsi azashyingurirwaho nubwo agihumeka umwuka w’abazima. Ni ibirori byitabiriwe n’abantu benshi ndetse mu mafoto yakwiriye henshi yagaragaye uyu agaramye mu isanduku bashyinguramo ari guseka byacitse.
Abantu babonye aya mafoto ku mbuga za internet bayavuzeho bitandukanye aho benshi bavuze ko ibyo yakoze ari ubugoryi ndetse ko ashobora kuba ari kwibutsa Imana ko igihe cye cyigeze ngo imukure mu bazima. Benshi bavuga ko abatuye isi bamaze guta umutwe bitewe n’ibirori by’amafuti basigaye bategura, birimo nkibyo kwitegura umwana batazi niba azanaba muzima (baby shower), ibirori byo kwitegura ubukwe batazi niba buzanaba, ndetse n’ibindi byinshi kugeza aho bamwe batangiye gutegura ibirori byo gushyingurwa bakiri bazima.