Mu gihugu cy’u Burundi haravugwa inkuru itangaje y’umukobwa watereye uvi umusore bakundana, aho yamusabaga ko bazabana akaramata nk’umugabo n’umugore.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Nyakanga 2022, aho umukobwa yapfukamiye umukunzi we nyuma y’igihe batabonana.
Uyu muhango w’abakundana ukaba wabereye ku kibuga cy’indege cyitiriwe Melchior NDADAYE mu murwa mukuru Bujumbura.
Nyuma yo kupfukama hasi uyu mukobwa yahise aboneraho asaba umukunzi we kuzabana ubuzira herezo nk’umugabo n’umugore nkuko bitangazwa n’abari aho.
Ikindi kandi ntago uyu mukobwa ari we nyine wari witeguye uyu musore dore ko umuryango n’ababyeyi bari bahari.