Umukobwa yakatiye umusore akundana n’inshuti ye none ibyo abo basore babiri bamukoreye bishobora gutuma yiyahura
Umukobwa ararira ayo kwarika nyuma yo gukatira umusore agakunda n’inshuti ye none bakaba bamwibye amafaranga y’ishuri iwabo bari bamuhaye.
Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, uyu mukobwa yumvikana arira cyane yicuza impamvu yahuye n’abo basore bombi avuga n’uburyo bamwibye amafaranga y’ishuri y’umwaka wose iwabo bari bamuhaye.
Ubusanzwe uyu mukobwa yakatiye umusore bakundanaga, ahita akundana n’inshuti ye ariko nyuma babasore baza kumugambanira ngo bamwihimureho kuba yarababaje uwo wambere.
Aba basore bombi bagambanye kumwiba amafaranga, umwe bari basigaye bakundana yamusabye ko yamuguriza ayo mafaranga kuko yari abizi ko ayafite.
Umukobwa kuko yamwizeraga byarangiye ayamuhaye. Yayamuhaye mu gitondo ku mugoroba umusore aramuhamagara amubwira ko ibyabo birangiriye aho. Ndetse abo basore babiri bahise bava muri uwo mujyi.