Uyu mukobwa yahuye n’akaga ubwo yajyaga mu muhanda yambaye imyenda ikoze nk’urushundura agamije kwemeza anamunona birangira ahawe urw’amenyo ,abandi bamwita umusazi.
Ni mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana uburyo umugore atotezwa kubera ibyo yambaye byatunguye benshi.Uyu mugore nta mazina ye yatangajwe cyangwa inkomko ye. Yambaye imyenda ikoze mu tuyungiro cyangwa mu ncundura zifashishwa kuroba amafi yo mu mazi, uko aba agenda ni ukwerekana imyenda ye y’imbere kandi ahagaze mu maduka yinjiramo urujya n’uruza rw’abantu.
Mbere yo gusohoka mu rugo rwe, birashoboka ko mu bitekerezo bye, yumvaga nta wamuveba akumva ko ibyo yambaye ari imyambaro igezweho (igezweho byo ariko si iyo kujyana ahabonetse hose) kandi nta kibi kirimo, ntabwo yari azi ko bimuzanira akaga mu nzira.
Amakuru ya 365.co.za dukesha iyi nkuru nayo itabashije kumenya igihugu uyu mukobwa akomokamo, avuga ko uyu mukobwa yahuye n’inzitizi aho abagore bakuze n’abantu bamushungamirije bamubaza niba nta kibazo cy’uburwayi afite, asabwa gusubira mu rugo akitekerezaho. Mu mashusho kandi harimo abandi bumvikana bamutuka bamwita amazina nka dayimoni.