in

Umukobwa wo mu Rwanda w’imyaka 40 ufite agatubutse arashaka umusore wamurongora

Umukobwa ugize imyaka 40 atarabona umukunzi aratabaza , ashaka umusore ufite gahunda wamugira umugore.Uyu mukobwa ahamya ko yagiye abenga ariko igihe kigeze ngo ashake umugabo nubwo afite amafaranga ariko arababaye kuko ari wenyine.

Uyu mukobwa yagize ati:” Muraho, njye nakunze kubenga ariko ubu ndashaka umugabo.Mu by’ukuri umusore wa mbere waje kunsaba urukundo, yangezeho mfite imyaka 24 y’amavuko, yambwiye ko ankunda gusa ndamuhakanira kuko nari mu mashuri ya kaminuza.

Icyo gihe nabonye nta mwanya mfite ndamureka. Mu gihe ndangirije kwiga, benshi baranyegereye mbaburira umwanya bose, maze nkajya mbabwira ko ntabakunda bitewe n’uburyo amaso yanjye atabishimiraga. Ntabwo nigeze mbakunda pe.

Aho nakoraga hari abasore benshi ariko nkabona batari mu rwego rwanjye kugeza ubwo nanze kubaha umwanya bose bigera aho ngira imyaka 35 y’amavuko nkibona ndi mwiza cyane;

None ubu mfite imyaka 40, ndi gutekereza ati; ”Iyo mbimenya nkemerera umwe mu basore bangeze imbere. Amafaranga mfite ubu ntiyabasha kunshakira umugabo nayo ndabona ntacyo amaze pe.

Ese nsubize amaso inyuma njye gusaba uwo nanze, mbwire abo nahakaniye ko noneho mpari cyangwa mbireke nkomeze nsazire mu rugo”. Mu ngire inama”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kent official
Kent official
2 years ago

Tanga address ntag wabura umugabo mn cyereka nimb wirata

Ibihuha 10 umunyamakuru Mucyo Antha yabeshye abafana ba Rayon Sports bakiyumva nk’Imana y’umupira kuri ubu bakaba barimo barira nk’agahinja

Kubera ibyishimo by’igikombe cy’isi abanyargentine Leta yabo yabakoreye ikintu kidasanzwe