Umukobwa w’inkumi ufite imyaka 24 y’amavuko wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatunguye benshi ubwo yasezeranaga n’umusaza w’imyaka 85 y’amavuko nyuma yaho ababyeyi be batabyifuzaga ko abana n’umuntu umurusha imyaka 61.
Uko iminsi ishira ni ko imvugo zigira ziti: ”Urukundo ntirureba imyaka” n’indi igira iti: “Imyaka ni imibare gusa” zigenda zibonerwa ibisobanuro ndetse n’abantu bakerekana ko ibyo zivuga ari ukuri.
Abandi bantu bongeye gushimangira izi mvugo ni abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho umukobwa w’imyaka 24 yarushinze n’umusaza w’imyaka 85 y’amavuko akemeza ko urukundo rutareba ku myaka.
Umukobwa witwa Miracle Phillips Pogue w’imyaka 24 ukomoka mu gace ka Mississippi yamaze gusezerana kubana akaramata n’umusaza w’imyaka 85 witwa Charles Pogue.
Mu kiganiro kihariye aba bombi bagiranye na Daily Mail nyuma yo kurushinga, bavuze imvo n’imvano y’urukundo rwabo rutashyigikiwe n’ababyeyi b’uyu mukobwa.
Miracle Phillips Pogue uhamya ko akunda byimazeyo Charles Pogue umurusha imyaka 65, yavuze ko yahoze ari umukozi wo mu rugo rwe nyuma bakaza gukundana.